Saturday, August 20, 2022

Intambwe 5 zo Gukora Imyitozo Igabanya Ibiro

Tsinda mu museso utsinda umunsi wose!

Ushobora kuba warihaye intego yo gukora imyitozo ngororamubiri kugirango ugabanye ibiro cyangwa kugirango ugire ubuzima bwiza muri rusange. Ushobora kuba udafite iyo ntego kuko wowe ntakibazo ufite, ariko uzi mugenzi wawe: umuvandimwe, inshuti, uwo mukorana, umukunzi, umubyeyi, etc. uziko afite izo ntego cyangwa uzikeneye. Icyo nizeyeko tuziranyeho nuko izi ari imwe mu mihigo ijyerwaho n' umugabo igasiba undi. Hari abatangira ntibarenze icyumweru kimwe batarabihagarika; abandi tugira igihe cy' amezi make mu mwaka aho ushyiramo imbaraga, impinduka ukazibona ndetse nabantu uciyeho bakakubwira bati: "Warananutse!", "Usigaye uterura!", "Muri iyi minsi umeze neza!" ariko nyuma y' amezi make ukabihagarika.

Intambwe ya 1. IHE INTEGO Z'IGIHE KIRAMBYE

Abenshi batangira imyitozo ngororamubiri bafite intego z' igihe gito mu mutwe. Ibyo bigaragazwa nicyo bavugako bashaka kujyeraho; reka turebe ingero z' intego abantu bababafite n'izo bakagombye kwiha:

  • Intego ntiyakabaye kugabanya ibiro 10 mu mezi atatu; ahubwo yakabaye kugira ubuzima bwiza iminsi y' ubuzima bwanjye bwose
  • Intego ntiyakabaye guterura icyuma cy'ibiro 150; ahubwo intego yakabaye kudasiba gukora sport
  • Intego sugushyira hasi ibyo ukora byose ngo witegure kuzaza kumwanya wa mbere mw'irushanwa ryo kwiruka riri mu kwezi gutaha; ahubwo wakagombye gutumbera gukoresha ibihe bito umwaka utaha kurusha ibyo ukoresha none, no gukoresha ibihe bito imyaka ibiri iri imbere kurusha ibyo uzaba ukoresha umwaka utaha. 

Saving Money Almost Without Denying Yourself Anything

 

Hate Reborn: How to explain rejection?

   Emotionally detached asshole, Heart turned to stone, Convinced love is shit, So you inspired me to be. It has to be painful, Non reciproc...