Monday, November 16, 2020

Sangira Byose Nabose - Nibwo Buhanga

Ahanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve

 Iyimugo nyarwanda yerekanako gusangira n'abandi bigira akamaro. Ibi bijyendana no gusangira ibitari ibiribwa n' ibinyobwa gusa, ahubwo no gusangira ubutegetsi icyubahira nibindi. Ibi ni ingenzi mubihe byubu aho abategetsi n'abandi bari munzego z'ubuyobozi bagaragaza kwikubira, kwigwizaho, n'ikimenyane bituma ubutunzi n' ubuyobozi bw' ibihugu byinshi bituwa n'amamiliyoni yabantu buri mubiganza by'abake. 

Abo kandi nibo bagaragaza kugundira ubuyobozi no kubaka utuzu tugizwe nabo mu miryango yabo, inshuti zabo cyangwa ababahaye ruswa n'indonke. Aba kandi barangwa no kw'ikiza abo batavuga rumwe nabo  babonako bahanganye aho gushyirahamwe ngo bubake ubutegetsi n' ibigo bikorera inyungu z'abaturage cyangwa abagenerwabikorwa babo.

Ibi si ibintu bishya ahubwo byahozeho haba mu mahanga ndetse no mu Rwanda. Reka dufate zimwe mungero ku bwami bw'Abaroma bufatwa nkabumwe mubutetsi bw'igihanganze byabayeho. Umwami w'Abami Julius Caesar (Jules Kazari) kugirango yogarurire ubutetsei bwose yabanje kwica abo bayoboranaga: Pompey na Crassus. Nyuma yuko yishwe numwe mu bana yari yaragize abe, uwamusimbuye, Caesar Augustusnawe yabanje kwikiza abo bari basngiye ubutegetsei aribo: Marcus Antonius na Marcus Lepidus. Naho Cludius we yishe abasenateri batavugaga rumwe, Nero we, yirengagije inama z' umujyanama we wari umuhanga cyane Seneca, yishe benshi mu muryango we abandi abohereza mubuhungiro.

Yjyendeye kuri izinkuru watekerezako ariko abayobozi bose, nibuze abo muri icyo gihe aribwo buryo bari bafite bwo kuyobora, ariko siko biri. Umwami w'Abami akaba n' umuhanga mu mitekereze ikwiye (Stoic Philosophy), Marcus Aurelius yakoze ibihambaye ndetse bamwe bitaga ubusazi, ubwo yahitagamo gusangira ubwami na murumuna we. Abami b' Abami baba Roma bagiraga umuco wo gufata umwana utari uwabo ariko ugaragaza ubuhanga n'ubushishozi bakamurera (Adoption) kugirango azavemo uumuragwa w' ingoma. Uko niko Antonius Pius wabanjirije Marcus yari yaramureze akamugira umuhungu we, ariko kandi yari afite n' umuhungu we yibyariye. Benshi bumvagako namara gupfa, Marcus agafata ubwami, mu rwego rwo kwikiza abanzi azabanza akica umuvandimwe we ngo atazamuteza ibibazo, ariko we siko yabibonaga. Yahisemo gusangira. Yafashe igice cy' Uburasirazuba acyegurira umuvandimwe, Lucius Verus, umuhungu wa Antonius Pius, ngo akiyobore kandi akiyobore atari umuhagararira, ahubwo amuha ububasha bungana nubwe.

Uzumva abenshi bavugako ubutegetsi n' ubutunzi bihindura abantu babi. Ariko Marcus Aurerius yabashije kugabany ubutunzi n' ububasha bwemo kabiri aha umuvandimwe we igice kibyo yari afite. Ese nukuberiki yabikoze? Icyambere, yabonagako ari ikibazo kwica abantu ubazizako bifuje ibyo ufite. Kabone nubwo baba ari abanzi bawe, kuko na murumuna we Luius Verus, ukurikije uko byari imenyerewe yari gufatwa nkumwanzi. Ariko by'umwihariko, nk'umuhanga mu mitekerereze ikwiye, yabashije kubonako ububasha afite ari bwinshi kuburyo ashobora kubusangiza n' abandi. Ikindi kandi yarabibonagako akazi ko kuyobora nk'umwmi w'abami, atari akazi koroshye ndetse umuntu abonye ukamufasha byarushaho kujyenda neza kurusha kwigwizaho ububasha no guhka umutwaro w' ubuyobozi wenyine. 

Mbega ukuntu byaba ari byiza buri wese ashobora kubona ibintu gutya! Iyaba twashoboraga kubona ko inyungu zundi zitavuzeko twe turi mu gihombo; ahubwo, bishobora nu kutubera umugisha. Abantu bakabasha kubonako abigundirize kubutegetsi no kwigwizaho bakoresheje igitugu bitavuzeko babirambana. Tukabonaka tugomba kwimakaza uburyo bwo gusangira, gukorana no kwihuza. 

Kubaho mu buzima wenyine, ukora byose wenyine ngo ubashe wikubira inyungu zose, ari inzira ya nyakamwe n' irungu. Biragoye ko hari ibyikirenga umuntu yajyeraho ari wenyine ntanuwo bifasha kujyera kure. Bityo ni mureke twige GUSANGIRA.

1 comment:

  1. DO YOU NEED A PERSONAL/BUSINESS/INVESTMENT LOAN? CONTACT US TODAY VIA WhatsApp +19292227023 Email drbenjaminfinance@gmail.com

    HELLO
    Loan Offer Alert For Everyone! Are you financially down and you need an urgent credit/financial assistance? Or are you in need of a loan to start-up/increase your business or buy your dream house. Are you in search of a legit loan? Tired of Seeking Loans and Mortgages? Have you been turned down by your banks? Have you also been scammed once? Have you lost money to scammers or to Binary Options and Cryptocurrency Trading, We will help you recover your lost money and stolen bitcoin by our security FinanceRecovery Team 100% secured, If you are in financial pains consider your financial trauma over. We Offer LOANS from $3,000.00 Min. to $30,000,000.00 Max. at 2% interest rate NO MATTER YOUR CREDIT SCORE. GET YOUR INSTANT LOAN APPROVAL 100% GUARANTEED TODAY VIA WhatsApp:+19292227023 Email: drbenjaminfinance@gmail.com


    ReplyDelete

Hate Reborn: How to explain rejection?

   Emotionally detached asshole, Heart turned to stone, Convinced love is shit, So you inspired me to be. It has to be painful, Non reciproc...