Ahanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve
Iyimugo nyarwanda yerekanako gusangira n'abandi bigira akamaro. Ibi bijyendana no gusangira ibitari ibiribwa n' ibinyobwa gusa, ahubwo no gusangira ubutegetsi icyubahira nibindi. Ibi ni ingenzi mubihe byubu aho abategetsi n'abandi bari munzego z'ubuyobozi bagaragaza kwikubira, kwigwizaho, n'ikimenyane bituma ubutunzi n' ubuyobozi bw' ibihugu byinshi bituwa n'amamiliyoni yabantu buri mubiganza by'abake.
Abo kandi nibo bagaragaza kugundira ubuyobozi no kubaka utuzu tugizwe nabo mu miryango yabo, inshuti zabo cyangwa ababahaye ruswa n'indonke. Aba kandi barangwa no kw'ikiza abo batavuga rumwe nabo babonako bahanganye aho gushyirahamwe ngo bubake ubutegetsi n' ibigo bikorera inyungu z'abaturage cyangwa abagenerwabikorwa babo.
Ibi si ibintu bishya ahubwo byahozeho haba mu mahanga ndetse no mu Rwanda. Reka dufate zimwe mungero ku bwami bw'Abaroma bufatwa nkabumwe mubutetsi bw'igihanganze byabayeho. Umwami w'Abami Julius Caesar (Jules Kazari) kugirango yogarurire ubutetsei bwose yabanje kwica abo bayoboranaga: Pompey na Crassus. Nyuma yuko yishwe numwe mu bana yari yaragize abe, uwamusimbuye, Caesar Augustus, nawe yabanje kwikiza abo bari basngiye ubutegetsei aribo: Marcus Antonius na Marcus Lepidus. Naho Cludius we yishe abasenateri batavugaga rumwe, Nero we, yirengagije inama z' umujyanama we wari umuhanga cyane Seneca, yishe benshi mu muryango we abandi abohereza mubuhungiro.