Niba ujya wibaza umugi utuwe kurusha iyindi kuri ino si ya Rurema cyangwa se ukibaza uti ese umugi runaka w'igihangange buriya utuwe binganiki; Kwisonga twifashishije imbuga nka Newgeography.com na Worldatlas.com ndetse nikegeranyo cy'imiturire yo mu migi (Demographia World Urban Areas ngo tukumare amatsiko ari nako tukungura ubumenyi. Muri iki cyegeranyo bagaragazako 53% byabatuye imigi yo kw'Isi nukuvuga abagera kuri Miliyali 2.12 baturuka mu migi minini (imigi ituwe n'abatu bangana cyangwa barenga 500,000); iyo nayo ikaba ingana 1,022 kw'Isi yose. Tukaba twaguhitiyemo 20 iza imbere y'iyindi muguturwa cyane.
Mugukora ururutonde abatuye umugi babarwa ni ababoneka munsisiro z'umugi no munkengero zawo kuburyo bigaragarako basangiye uburyo bw'imibereho nabo muri uwo mugi hatitawe kumbibi zigenwa n'inzego z'ubutegetsi kuko hari imigi yaguka ikarenga izo mbibi.