Sunday, June 5, 2016

MUHAMMAD ALI YITABYE IMANA KUMYAKA 74. ESE YARI MUNTU KI?

1971: Muhammad Ali ahanganye na Joe Frazier
"Nakiranye N'Ingona;
Nahanganye ni Ifi ya rutura (Baleine),
Nambitse amapingu imirabyo,
Nashyize inkuba muburoko,
Ndi umuntu mubi...
Icyumweru gishize nishe urutare;
Nakomerekeje amabuye,
Maze amatafari nyohereza mubitaro;

Ndakaze kuburyo nateye kurwara imiti"-Muhammad Ali

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kamena niho inkurumbi y'urupfu rw'igihangange mwiteramakofe (BOXING) MUHAMMAD ALI yasakaye mubinyamakuru.

MUHAMMAD ALI kumyaka 74 yazize ikibazo cy'ubuhumekero nyuma yuko yari amaranye imyaka 32 indwara ya Parkinson.
Muhammad Ali yavutse tariki ya 17 Mutarama 1942 yitwa Cassius Marcellus Clay mu mugi wa Louisville muri Leta ya Kentucky ho mur Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye gukina iteramakofe kumyaka 12, kumyaka 18 yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olympic yabereye i Roma mu Butaliyani mu 1960.

Cassius Clay kumyaka 16
Muwi 1964, kumyaka 22 yabaye uwambere mwiteramakofe ry'abafite ibiro byinshi kw'Isi (HEAVY WEIGHT CHAMPION) nyuma yo gutsinda uwari ufite uwo mwnya SONNY LISTON.
Muri uwo mwaka kandi niho yahinduye izina avugako "Cassius Marcellus Clay" ari iryagicakara; maze afata irya MUHAMMAD ALI afatiye kuri ELIJAH MUHAMMAD washinze agace kidini rya Islam kitwa Nation Islam yari asigaye asengeramo.
1964: Cassius Clay/Muhammad ALI atsinda Sonny Liston
Muwi 1967, Muhammad Ali yanze kujya mungabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajyaga kurwana mu ntambara ya Vietnam ndetse ari nayirwanya cyane mu magambo yatangazaga mubinyamakuru avugako idakwiye kandi inyuranye n'imyemerere Ye. Ibi byatumye yakwa Imidali yose yari yaratsindiye, abuzwa kongera gukina iteramakofe ndetse akatirwa imyaka itanu muburoko. Ariko kuko yahise ajurira yararekuwe naho ibindi bihano byase bigumaho. Byafashe imyaka itatu kugirango ikirego cye kigere murukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baje kumuhanaguraho ibyaha mu 1971.
Nyuma yamezi atandatu yongeye kwemererwa gukina yahuye na JOE FREZIER wari waramusimbuye kumwanya wa HEAVY WEIGHT CHAMPION mumukino wabereye kui Madison Hall Square i New York mu mukino wamenyekanye nkumukino w'ikinyejana 'The fight of the century' ariko aza kuwutsindwa nyuma ya Round 15.
"Ndanyarutse cyane kuburyo mw'ijoro ryahise nazimije itara ryo mucyumba ndaramo; Njyera muburiri ritara rangiza kuzima"-Muhammad Ali

Mu 1974, uyumukino wasubiwemo ariko ikigihe JOE FREZIER nawe ntiyarakiri HEAVY WEIGHT CHAMPION kuko yari yarawusimbuweho na GEORGE FOREMAN. ALI yaje kuwutsinda bituma ariwe usigara uhanganye na FOREMAN.
Kuwa 30 Ukwakira 1974 yahanganye na FOREMAN muri ZAIRE (CONGO KINSHASA) mumukino warateguwe na Mobutu Sesseseko wamenyekanye nka "The Rumble in the Jungle", aramutsinda yongera kuba HEAVY WEIGHT CHAMPION.
1974: Mobutu Sese Seko yereka abaturage Foreman na Muhammad Ali mbere ya The Rumble in the Jungle.
Mu 1975 yongeye guhangana no gutsinda JOE FREZIER mumukino wiswe "Thrilla in Manila" wabereye i Manila ho muri Philippines. 
Yakomeje kuba HEAVY WEIGHT CHAMPION kujyeza 1978 aho yaje gutsindwa numukinnyi wari ukiri muto LEON SPINKS ariko azakonyera kuwisubiza muri uwo mwaka. 1979 yaje gusezera mwiteramakofe ariko aza kugaruka mu 1980; ariko ntibyamuhiriye kuko yatsinzwe na Larry Holmes na Trevor Berbick; azagusezera burundu mu 1981.
Mubuzima busanze MUHAMMAD ALI yashyingiranywe na YOLONDA WILLIAMS mu 1986; yibarutse abana icyenda aribo: Laila Ali, Rasheda Ali, Hana Ali, Assad Amin, Maryum Ali, Jamillah Ali, Khaliah Ali, Muhammad Ali Jr., Miya Ali.
Nubwo yaje kugaragarwaho nindwara ya Pankinson (Pankinson's Disease) idakira ahubwo yagendaga imuca intege uko iminsi yicuma guhera mu 1986; yakomeje kugaragara mumpande zose zisi mubikorwa by'Ubugiraneza.

"I wrestled with an alligator, I tussled with a whale, I handcuffed lightning, thrown thunder in jail, I'm bad man....Last week I murdered a rock, injured a stone, hospitalized a brick. I'm so mean I make medicine sick," he said to laughs ahead of his famous "Rumble in the Jungle" with George Foreman in 1974 in ZAIRE (Congo Kinshasa)
Float like a butterfly, sting like a bee.
He who is not courageous enough to take risks will accomplish nothing in life.
The man who views the world at 50 the same as he did at 20 has wasted 30 years of his life.
Service to others is the rent you pay for your room here on earth.
I am the greatest, I said that even before I knew I was.
I know where I'm going and I know the truth, and I don't have to be what you want me to be. I'm free to be what I want.
The man who has no imagination has no wings.
It isn't the mountains ahead to climb that wear you out; it's the pebble in your shoe.
Silence is golden when you can't think of a good answer.
It's just a job. Grass grows, birds fly, waves pound the sand. I beat people up.
"I would like to be remembered as a man who never looked down on those who looked up to him.....who stood up for his beliefs....who tried to unite all humankind through faith and love." - MUHAMMAD ALI

No comments:

Post a Comment

Hate Reborn: How to explain rejection?

   Emotionally detached asshole, Heart turned to stone, Convinced love is shit, So you inspired me to be. It has to be painful, Non reciproc...