Nyamara izinjyana ziri muzikunzwe cyane kw'Isi doreko ibitaramo byazo byitabirw n'abantu benshi ndetse n'amatsinda iziririmba akaba ahora azenguruka mu bihugu bitandukanye.
Iron Maiden Iri mumatsinda azwiho kuririmba Live |
Impamvu benshi mubanyarwanda bazaguha nuko bavugako ari injyana za Sekibi/Satani, ndetse nuzumva ntibatinye kumwitiranya nukorana na Satani cyangwa uyiramywa. Ibyo nyamara twabyitako bituruka kukudasobanukirwa neza nizinjyana cyangwase kuba uziziho bike.
Iyi myumvire yuko Rock, Metal n'izindi njyana ari iza Satani ituruka kunyigisho zitandukanye zitangwa n'abanyamadini cyangwa kubiganiro byinshi bitangwa n'abanyamakuru kuri izinjyana bakibanda kuduce duto twizinjyana tuzwi nka "Satanic Metal, Death Metal, Black Metal na Gothic Metal". Utuduce tukaba twihariwe nabahezanguni muri izi njyana ndetse nabandi batwifashishije mumyaka yo hambere (hagati 1960-1990) ubwo iyinjyana
yari ikiri gutangira kwamamara kugirango bamenyekane. Muri abo twavugamo nka AC/DC mundirimbo nka "Highway to Hell, Hell's Bell,...", THE ROLLING STONES kuri Album yabo bise "Teach Children to Worship Satan" n'indirimbo nka "Sympathy for Devil ", BLACK SABBATH kuri Album "Black Sabbath", Marylin Manson nko muri Album ye yise Anti-Christ Superstar, DEATH mundirimbo nyinshi zabo zirimba urupfu,....
Naho izindi Band/Amatsinda yibandaga kumico gakondo yabo no kubigirwamana by'abasekuruza cyane cyane ayo mumujyaruguru y'Uburayi nka AMON AMATH, ENSLAVED, BATHORY, EINSIFERUM, TYR, ELUVEITIE, BLACKGUARD, FOREFATHER, SABATON, TURISAS, HEIDEVOLK, WINDIR,FALKENBACH,.... maze injyana zabo zikaba zitwa Folk Metal cyangwa Viking Metal
Ibiganza by'abafana ba Metal na Rock |
Gusa ibi ntibikuraho ko igice kinini cyabaririmba injya ya Metal na Rock baririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwiza bujyanye n'ubuzima. Bamwe baririmba amateka, urukundo, akababaro, akarengane, uburenganzira bwa muntu, ibibazo bya politike, n'ibindi. Umubare wamatsinda n'abantu kugiti cyabo bo muri utuduce ntubarika gusa mvuze kumazina ahise agaruka mu mutwe navuga nka Metallica, Iron Maiden, Avenged Sevenfold, Hinder, Bob Dylan,Jimi Hendrix, Guns N Roses, Megadeth, Anthrax, Scropion, Rammstein, Seether(Ikomoka muri Afrika Yepfo), Within Temptations, Aerosmith, Alice In Chains,Three Days Grace, Archy Ememy,Pearl Jam, Nirvana, Breakin Benjamin, Evanescence, 3 Doors Down, Opeth, Incubus, System of Down, Slipknot,.....
Ibirango/Logos zamwe mu matsinda aririmba Metal na Rock |
Mugihe nteganya kuzajyenda mbasangiza zimwe mundirimbo zifite ubutumwa bwagirira akamaro abazumva n'umuryango Nyarwanda muri rusange; nifuje guhera kuri imwe nabahitiyemao none ngerajyeza no guhindura amagambo yayo mu Kinyarwanda Kugirango buri wese uribuyishake akajya ayumva ajye asobanukirwa ibyo bavuga; Yitwa "I Have A Right" cyangwa "Mfite Uburenganzira" yaririmbwe n'itsinda ryo muri Finland mu 2012. Reba Video Hano Unayumve. Ushaka kuyisoma jya nkuru ikurikira iyi "I Have A Right by Sonata Arctica": Indirimbo ya HEAVY METAL k'Uburenganzira bw'Umwana mu cyongereza no mukinyarwanda.
No comments:
Post a Comment