Wednesday, April 20, 2016

"IKI NICYO GIHE CYO KUGARAGARA KURUHANDO RWA MUZIKA NYARWANDA"-VERAX

Abagize itsinda rya Verax N.Erick na M.Chris
VERAX GROUP yashyize hanze indirimbo yabo NI WOWE bafatanyije n'umuraperi wigihangange hano mu Rwanda AMAG THE BLACK. Iyindirimbo ni iya kane kuri iyi group yiyemeje gukoresha imbaraga zose ngo umuziki wabo ugere kure hashoboka; ikaba yarakozwe na JUNIOR MULTISYSTEM muri TOUCH RECORDS bakoranye kuva kuntangiriro.





Umva kandi Download Ni Wowe(Audio) HANO

Kuva basohora indirimbao yabo yambere yitwa KIBONDO, muntangiriro zukwezi kwa cumi na kumwe 2015(5 Ugushyingo 2015); VERAX GROUP yakomeje gukora cyane ngo igaragare kuruhando rwa muzika nyarwanda. Byatumye nyuma y'ukwezi, kuwa 5 Ukuboza 2015; basohora indi ndirimbo bise WINTATIRA zose bibandaga ku muziki bashobora gucurangira abitabiriye ibitaramo basusurukije bakanyurwa.

N.Erick utangazako iki aricyo gihe cya Verax cyo kwigaragaza
Muntangiriro zu'umwaka wa 2016, bawutangiye bategura indirimbo yabo ya gatatu yitwa MPA UMWANYA bafatanyije nitsinda rya CHAMPIONZ ,baje kuyimurikira abakunzi babo kuwa 12 Ugushyingo 2016.

M.Chris wo mwitsinda rya Verax
Ku ndirimbo yabo ya kane bifuje gukorana na AMAG THE BLACK nkumwe mubahanzi bamaze gutera imbere cyane. Kubwa N.Erick ngo basanga aricyo gihe ngo VERAX GROUP yigaragarize buri mu Nyarwanda wese, igaragare nkarimwe mu matsinda agaragaza guhatana ku rwego rw'igihugu.





Nyuma yo kugaragaza icyo bashoboye mu ndirimbo zabanjirije NI WOWE; bizeyeko iyi ndirimbo izabafasha gutera intambwe ikomeye murugendo batangiye rwa muzika.






Gufatanya nabandi bahanzi cyane cyane abamaze kwigaragaza bukaba buri muburyo bwo kugaragariza nabatari babaziko bashoboye.
Ni Wowe by VERAX ft AMAG THE BLACK kuri YouTube


Ni Wowe by VERAX ft AMAG THE BLACK kuri Tumblr
Ni Wowe by VERAX ft AMAG THE BLACK kuri Soundcloud

No comments:

Post a Comment

Hate Reborn: How to explain rejection?

   Emotionally detached asshole, Heart turned to stone, Convinced love is shit, So you inspired me to be. It has to be painful, Non reciproc...