Iyi ndirimbo nshyashya ya VERAX yakorewe kandi itunganywa na FAZZO BIGPRO muri TOUCH MUSIC bayifatanyije n'irinditsinda rikorera mu Karere ka Huye ryitw CHAMPIONZ. Ikaba iri munjyana ibyinitse yo munjyana y'Afro-Rap RnB ; ikaba yagiye hanze kuwa 12 Gashyantare 2016.
Yumve Hano kuri Youtube.
N.Erick na M.Chris bagize itsinda rya VERAX |
![]() |
Erick from VERAX group at Round music studio |
Nkuko yakomeje abitangaza kandi ngo umuziki n'ubuzima kuri VERAX, ikaba ngo ari nayo mpamvu batenda guhagarara cyangwa kugabanya umurego. Yagize ati:"Kuri Twe;VERAX, umuziki ni ubuzima kuko ufasha abawumva nabawukora mu ngeri nyinshi. Bityo rero ntago twenda guhagarara kuwukora cyangwa kugabanya ingufu tuwushyiramo." Akomeza agira ati:" Ntago byoroshye ariko burya gushaka ni ugushobora."
Nyuma yogukora ibyo abandi bahanzi badakunze gukora bakandikisha ibikorwa bya VERAX muri RDB ngo biteguye gukora ibishoboka byose bakagera kwiterambere; yagize ati:"Twe turi Serieux(Turakomeje) kuko twifuza guteza ibikorwa byacu imbere kuburyo byatugirira akamaro bikakagirira n'abandi. Kurubu twamaze kwandikisha ibikorwa byacu muri RDB kuko twiteguyeko bizatubyarira inyungu, ndetse tukajya tunishyura imisoro nkuko abandi bashoramari babikora.
"
VERAX(Posed for Mpa Umwanya Song Cover) |
No comments:
Post a Comment