Nyuma y’ukwezi kumwe umwaka wa 2016 utangiye ibisigisigi bya
2015 birakigaragaza k’ubukungu bw’Afrika. 2015 n’umwaka wakomereye ubukungu
bw’Afrika biturutse kwitakaza ry’agaciro kuri menshi mu mafaramga akoreshwa mubihugu
bitandukanye, ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, kugabanyuka kwibwoherezwa mu
mahanga n’ibihugu bya Afrika, kugabanuka kw’ibiciro bya Peteroli byashegeshe
abayicukura nka Nigeria na Angola, kwiyongera kw’imyenda y’ibihugu by’Afrika
kujyeza kujyeza kw’ibura ry’imvura mu burasirazuba no mu majyepfo y’Afrika.
Nkuko tubikesha icyegeranyo cyakozwe n’umunyamakuru wa BBC Mathew Davies,” Africa Business Report”; Byinshi muri ibi bibazo ubukungu bw’Afrika bwahuye nabyo mu 2015 bishobora gukomeza gutera ikibazo mur’uyu mwaka wa 2016. Ariko abasesenguzi b’ubukungu ba Global Economic Prospects bagateganyako ubukungu bw’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bushobora kwiyongeraho 4.2% muruyu mwaka buvuye kuri 3.4% mu 2015.
Zino ni zimwe mumbogamizi n’amahirwe bishobora kuzagira
kinini bivuze k’ubukungu bw’Afrika mu
2016.
5. IBICURUZWA N’IBICIRO
Mu mwaka 2015, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kumugabane
w’Afrika kw’isoko mpuzamahanga byaraguye
cyane.
Nko muri Zambia aho Umuringa(Cuivre) aricyo gicuruzwa
bohereza hanze cyane, igiciro cyayo cyageze munsi ya kimwe cya kabiri
cy’igiciro bayicuruZagaho mu mwaka itatau ishize. Ibi byatumwe amwe bimwe
mubigo bicukura(Mining Companies) bigabanya abakozi n’umusaruro byatangaga. Ibi
byaviriyemo kuba I Kwacha rikomeje gutakaza agaciro no kwiyongera kw’ibiciro ku
masoko yo mugihugu rwagati.
Ibindi bihugu nka Nigeria,Angola…byacungiraga kwicukurwa rya
Peteroli byisanga mugatebo kamwe na Zambia bitewe nimanuka ry’ibiciro bya
Peteroli bikomeje kumanuka umusubirizo. Ibi kandi bikurikira ibiciro bitiyongera bya Kawa
n’Icyayi ndetse n’ibikomoka kubuhinzi byo muri Afrika bidahabwa agaciro ku
Isoko mpuzamahanga cyangwa bigakunirwa nabimwe mubihugu byo mu Burayi na
Amerika kubera ubuziranenge nogukingira inyungu z’abahinzi babyo.
![]() |
Imbonerahamwe y'ubwiyongere bwibikorerwa muri Afrika(GDP) hajyendewe kubyo umuturage yingiza PPP |
Nubwo aruko bimeze ntakizere cyuko hari kinini kizahinduka
muri rusange; keretse nkingamba za bimwe mu bihugu mukuzahura ubukungu bwabyo
ariko zidashobora kujyira icyo bihindura k’umugabane wose.
4. UBUSHINWA
Mu mwaka wa 2015 no muyayibanjirije ubukungu bw’Afrika
bwagiye burambiriza ku masoko yo mubushinwa, haba mugutumiza ibicuruzwa no
kubwohereza ndetse no mugushora imari kw’ibigo by’abashinwa muri Afrika. Mugihe
ubukungu bw’Ubushinwa mwahuye n’idindira mu 2015; biri mubyateye igabanuka
ry’ibiciro n’ingano yibyo ibihugu bya Afrika byohereza hanze.
Amabuye yagaciro ava muri Afrika yaragabanutse cyane
n’ibiciro byayo bigabanuka kuburyo bukabije; ibi kandi byateye igabanuka
ry’Amafaranga ibihugu byinjiza avuye mu misoro no kubura akazi kwabenshi.
Mugihe ibintu byaba bikomeje gutya, twakwitegurako Guverinoma z’ibihugu
by’Afrika zigabanya amafaranga zikoresha cyangwa zikongera imisoro, cyangwa
byose. Bityo ibihugu by’Afrika bigomba kuba maso no gushyiraho ingamba zihamye;
doreko ubukungu bw’Ubushinwa bwakomeje kugabanuka cyane muntangiriro za 2016,
hato ibibazo bw’Ubushinwa bitaba nibya Afrika.
3.AGACIRO K’AMAFARANGA
AKORESHWA MURI AFRIKA
Kuva Cape Town muri Africa Yepfo kugeza I Cairo mu Misiri,
no kuva I Dakar muri Senegal kugeza I Mombasa muri Tanzania; amafaranga
nyafurika yataye agaciro hafi muri buri gihugu mu 2015 kandi nubu bikaba
bikomeje.
![]() |
Abaturage ba Zambia mu masengesho yo gusabira i Kwacha n'ubukungu muri rusange |
Muri Zambia bagezeho bafata icyemezo cyo gushyiraho umunsi
w’ikiruhuko; Kuwa 18 Ukwakira 2015, mu gihugu hose ugenewe gusengera I Kwacharya Zambia ryamanukaga umusubirizo.
Ukuguta agaciro kaje kuba agahebuzo nyuma yaho ikigo gikuru
kimari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, US Federal Reserve yongeraga urwunguko
kw’idolari ry’Amerika. Ibibyagize ingaruka cyane kw’I Rand rya Afrika Yepfo,
bikubitiyeho nihindurwa ryaba Ministri bashinzwe imari inshuro ebyiri zose
mukwezi kumwe ku Kuboza mu 2015.
Naho ingamba zashyizweho na Banki Nkuru ya Nigeria yo
kugenzura iyinjizwa mugihugu ry’amafaranga y’amanyamahanga zigaragara
nkizitazagira icyo zigeraho mugihe ibiciro bya Peteeroli byaba bikomeje kumanuka
muri uy'umwaka wa 2016. Naho mugenzi wayo ucukura Peteroli,Angola, ifite nayo
ibyo bibazo byogutakaza agaciro ki Kwanza rya Angola.
Muri uyumwaka Amabanki Makuru y’ibihugu Agomba guhangana
nuburyo bwo kongera agaciro kinyungu zitangwa kunguzanyo no gushyigikira
ubwiyongere bw’ubukungu uko zishoboye kose.
Ikibazo kimyenda kuri Guverinoma z’Afrika bisa n’intare
isinziriye cyangwa ikirunga kenda kuruka umunota k’umunota. Inkomoka yibi
ningaruka zituruka kubikorwa byaza Guverinoma mumyaka ishize byo gutanga
impapuro mpeshamwenda(Eurobonds) mu mafaranga y’amanyamahanga
(Amadolari,Amayero,…).
Nigeria, Zambia, Kenya, n’ibindi birimo u Rwanda byinjiye
muri irisoko murwego rwo kubona amafaranga yogukoresha mubikorwa bya Leta.
Ibibyatumye ingano y’imyenda ibihugu bifite wiyongera bidasabyeko igihugu
kiguza ikindi cyangwa ikigo k’imari runaka.
Iyishyurwa ry’urwunguko kuri ayo mafaranga riteganyijwe muri
uyu mwaka kuri byinshi muri ibibihugu kandi zizishyurwa mu madolari
y’Amerika(US Dollars). Bitewe no guta agaciro kw’amafaranga akoreshwa muri
byinshi mubihugu by’Afrika; ibihugu bizagomba kwishyura amafaranga menshi
arenze ayo zari zarateganyije.
Abashoramari nabo batangiye kugira ubwoba ko Leta zishobora
kubura uburyo bwo kubishyura; byatumye inyungu k’unguzanyo (Interest rate)
y’impapuro mpeshamyenda ziyongera cyane. Urugero twatanga ni urwa Zambia aho
mubi 2012 yazitangaga kunyungu ya 5.4%; bitewe n’igabanuka ry’ibiciro
by’umuringa Zambia igurisha hanze, itakaza ry’agaciro ki Kwacha n’ibindi bibazo
by’ubukungu; abashoramari batangiye kubonako kuguriza Zambia muri 2015
bishobora kubamo igihombo(Risks) kurusha mu 2012. Bityo biviramo Zambia kongera
inyungu k’unguzanyo izishyira abayiguriza iva kuri 5.4% igera 8.5% murwego
rwogukurura abashoramari.
1. IBURA RY’IMVURA
N’IBIRIBWA
Iki gishobora kuba aricyo kibazo kizahungabanya ubukungu
bw’Afrika kurusha ibindi muri uyumwaka, nimba ntagihindutse kubyatangajwe
n’iteganya gihe, cyane cyane m’Uburasirazuba n’Amajyepfo y”Afrika.
Mu mibare(Statistics) bigaragarako bibiri bya gatatu by’ubutaka buhingwa kw’Isi yose buherereye
muri Afrika; nanone kandi bibiri bya gatatu by’abakozi muri afrika ni abahinzi.
Nkuko Banki y’Isi yabitangaje, 32% by’imari yingizwa n’ibikorerwa imbere muri
Afrika (Africa's GDP) bikomoka k’Ubuhinzi.
Ibura ry'imvura n'ubtayu biterwa n'imiyaga ya El Nino |
Umuryango w’Abibumbye uravugako miliyoni 29 z’abaurage mu
majyepfo y’Afrika badafite ibyokurya bihagije naho m’Uburasirazuba miliyoni 10
bakaba bazakenera inkungay’ibiribwa muri uyumwaka. Umusaruro w’ubuhinzi mu
2016, ushobora kuzagabanuka cyane ugereranyije nuwo mumyaka ishize, bityo Leta
zo muri Afrika zigomba guteganya amafaranga yo kugura ibiribwa hanze ya Afrika.
AMIZERO Y’UBUKUNGU
BW’AFRIKA MURI 2016
Nubwo 2015 itoroheye ubukungu bw’umugabane w”afrika;
ibimenyetso byerekana ko 2016 izaba ikomeye kurushaho. Ariko siko ibintu
bigenda nabi kuri bose, kandi baravuga ngo ntajoro ridacya; bityo rero hari
amaizero kuri bimwe mubihugu by’Afrika.
![]() |
Imbonerahamwe y'ubwiyongere bw'umusaruro w'ibuhugu by'Afrika(GDP) buteganywa muri 2016 ujyereranyije na 2015 |
Muri Politike, abayobozi bashya bagiye kubutegetsi; ibi bisobanuyeko
hari ingamba shya bazazana muguteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo. Muriabao
twavugamo nka Perezida Muhammudu Buhari wa Nigeriya, John Magufuli wa Tanzania
na Macky Sall wa Senegal. Intego zabo zo kugabanya isesagura ry’umutungo wa
Leta, zitanga ikizere, byumwihariko muri Nigeria.
Uruzinduko rw’umukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari;IMF(International
Monetary Fund), Christine Lagarde ;kuntangiriro
z’umwaka ni ikimenyetso kiza ko nibize ibigo n’imiryangi mpuzamahanga bizi
ikibazo kiri muri Afrika bikaba byanatanga ubufasha aho bukenewe kugihe.
Hari ikizere cy’uko ubukungu bw”ubushinwa
bwazahuka, ibiciro n’ibikenerwa byoherezwa mumahanga bikiyongera.
I love your article. you can visit my website
ReplyDeletexe currency converter & money transfers play store
Ohh My God Your Still missing this app Space Rangers Mod Apk
ReplyDelete