Kw’Isoko Mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli
bikomeje kugwa kuburyo bukomeye kuva
muri Nyakanga 2014 no mumwaka wa 2015 wose. Ibi bikaba bigira ingaruka
zitandukanye haba ku bihugu bicukara bikanacuruza ibikomoka kuri Peteroli
ndetse no ku bihugu nk'u Rwanda bibigura ibikomoka kuri Peteroli byose bikoresha .
Kuva mu 2010 kujyeza hagati mu 2014, ibiciro by’ibikomoka
kuri Peteroli ntago byagize impinduka nyinshi, aho wasangaga bibarirwa hafi
y’Amadolari 110 na 85 ku kagunguru ($110/barrel) k’ibikomoka kuri Peteroli. Kuva muri
Nyakanya 2014, ibiciro byagiye bimanuka kuburyo bukomeye kuburyo kurubu
akagunguru kari kugura amadolari 35.99 kw’isoko rya Brent Crude Oil(mu
Bwongereza) na 33.62 kw’isoko ry’Abanyamerika rya US Crude(kuwa 30/01/2016).
Inganda zicukura Peteroli ntiziteguye kugabanya umusaruro |
Impamvu ziri gabanuka zirimo igabanuka ry’abatumiza nabagura
ibikomoka kuri Peteroli mu bihugu byinshi bibigura kw’isoko mpuzamahanga bitewe
n’icumbagira ry’ubwiyongere bw’ubukungu bw’ibihugu; hamwe kandi no kwiyongera
cyane kw’ibikomoka kuri Peteroli
bicukurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ndetse no kunanirwa kumvikana
kw’igabanywa ryingano y’utugunguru ducukurwa naburi gihugu ku munsi hagati
y’ibihugu bigize Ishyirahamwe ry’ibihugu bicukura Peteroli OPEC( Organization
of Petroleum-Exporting Countries).
Mugihe iri gabanuka kw’ibiciro rivuzeko hari igabanuka
ry’imari y’injizwa nabacukura bakanacuruza Ibikomoka kuri Peteroli naho
ababigurabo bakaba bishyura make mukubigura. Ariko se muri rusange
ninde ubwungukiramo ninde ubihomberamo?
UBURUSIYA
Uburusiya buri mubihugu byambere bicukura ibikomoka kuri
Peteroli nyinshi; ubukungu bwabwo bukaba ariho bushingiye cyane kuko bigize 70%
yibyo Uburusiya bwohereza hanze byose.
Uburusiya buhomba miliyari ebyiri z’amadorali kuri buri
dolari rimwe rigabanutse kugiciro cy’Ibikomoka kuri Peteroli kw’isoko
mpuzamahanga. Ibi hanwe nibihano mubyubukungu bafatiwe kubera gushyigikira
abarwanya ubutegetsi muri Ukraine, agaciro ki Rouble ry’Uburusiya
karagabanyutse cyane bituma rigeze kuri 17% by’inyungu(interest rate) murwego
rwo kugerageza kurishyigikira kw’isoko mpuzamahanga.
Uburusiya ariko bwanze kugabanya ingano y’utugunguru
bucukura buvugako buramutse bugabanyije ibihugu bitumiza ibikomoka kuri
Peteroli bimwe byakongera ingano yibyo byicukurira ubwabyo cyangwa se
bikabitumiza ahandi, nko muri USA ;byatuma butakaza amasoko y’ingenzi.
Ibi rero bivuzeko ubukungu bw’Uburusiya buri mu bibazo
bikomeye nimba ibiciro bya Peteroli bikomeje kugabanuka kuko bivuze igabanuka ry’umusaruro wibikomoka mu gihugu(GDP). Ikindi kandi bikaba bikomeye kubashoramari kugira
ibikorwa batangiza muri icyo gihugu kuko bihenze kuba waguza cyangwa wahahisha
ama Rouble y’Uburusiya kubera urwunguko
rurihejuru(17%).
VENEZUELA
Venezuela nayo iri mubihugu byohereza hanze ibikomoka kuri
Peteroli byinshi, ariko kubera ruswa n’icungwa nabi ry’umutungo ihorana ibibazo
byubukungu yewe nambere yuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira
kugwa. Kuri ubu I Bolivar rya Venezuela ryataye agaciro kurugero rwa 69%(Inflation),
ubukungu bukaba bwugarijwe bigaragara kuburyo ingamba za Guverinoma zo
kugabanya ikoreshwa ry’umutungo no kwizirika umukanda bigaragako bikenewe.
Nubwo aruko bimeze Guverinoma ya Perezida Maduro ifita
amahitamo atoroshye: Ubusanzwe iki gihugu kiri mubifite ibiciro byo hasi cyane
kw’isi. Leta yashyiriyeho abaturage ubwasisi(Subsidies) ku bikomoka kuri
Peteroli buyitwara akayabo ka miliyari cumi n’ebyiri n’igice z’amadorali buri
mwaka.
Perezida akaba yaremejeko igihe kitaragera cyo gukuraho ubwo
bwasisi kuko yemezako hakiri ikizere ko ibintu byagenda neza. Nyamara
ababyitegereza bakemeza ko ntayandi mahitamo afite kuko ukwiyongera kw’ibiciro
guheruka mu 1989 kwateje imvururu zikomeye zaguyemo amagana y’abantu.
SAUDI ARABIA
Saudi Arabia,
igihugu gicukura cy’ikanohereza ibikomoka kuri Peteroli byinshi kurusha ibindi
kw’isi kikagira n’ijambo rikomeye muri OPEC gifite ubushobozi bwo kuba
cyagabanya ingano ya Peteroli gicukura kikana gurisha kw’isoko maze ibiciro
bikaba byakongera bikiyongera; ariko ntagahunda yo kubikora gifite.
Mumpamvu twavuga ziri inyuma yo kuku kwifata harimo;-Gutanga
isomo kubindi bihugu biba muri OPEC indi ikaba gushyira igitutu k’ubucukuzi bwa
Peteroli na Gas bwo muri USA birikuzamuka cyane. Ikindi kandi ntibiyibagije
ubwo baheruka gufata icymezo nkiki ingaruka byagize,. Mu mwaka y’I 1980; Saudi
Arabia yigeze kugabanya ingano ya Peteroli yacukuraga yibwirako bizongera
ibiciro byayo ariko byagize impinduka nkeya kubiciro, byabaviriyemomo igihombo
kinini.
Nubwo Saudi Arabia iba ikeneyeko ibiciro byaguma hafi
y’amadorali 85 mugihe kirambye; ariko nubwo byagabanutse ntakibazo byayiteza
kuko yizigamiye agera kuri miliyari 700 z’amadolari mu Kigega cya Leta. Bityo
ikizerako igabanuka ry’ibiciro ryatuma abacukuzi n’abacuruzi bato bato ba Peteroli
bava kw’isoko maze bikayifasha kugura imigabane myinshi kw’isoko rya Peteroli.
OPEC
Uyumuryango uhuza ibihugu bicukura Peteroli nawo uri
kugerwaho n’ingaruka zigabanuka ry’ibiciro; ibi ahanini bitewe nuko wananiwe
kumvikanisha ibihugu biwugize mu nama yabihuje kuwa 4 Ukuboza 2015 ngo bifate icyemezo
bihuriyeho ngo byongere kuzamura ibiciro bya Peteroli.
Iyi nama yananiwe kugera kucyemezo ahanini kuberako ibihugu
biwugize bitagerwaho n’ingaruka zigabanuka ry’ibiciro kuburyo bumwe. Ibigendana
nuko ibyo bihugu bifite Politike z’ubukungu zitandukanye, bigatuma n’ingaruka
zitandukana.
Ibi byateye uyu muryango gucikamo ibice ; nkaho ibihugu nka Saudi
Arabia, ibihugu byo mukigobe cya Gulf(United Arab Emirates na Kuwait) bifite
amadevise(amafaranga y’amanyamahanga/amadolari) mubigega byabo bikaba bifite
ubushobozi bwo guhangana nizo ngaruka. Bityo bikaba bitashyigikira imigambi
isanko kwizirika umukanda bagabanya ibyo bacukura kugirango ibiciro byongere
kwiyongera.
Ikindi gice kigizwe n’ibihugu nka Iraq,Nigeria,Venezuela,Libia…bifite
umubare munini w’abaturage na Goverinoma zabyo ziba zirambirije cyane
kubucukuzi bw’ibikomoka kuri Peteroli kugirango zibone ingengo y’imari yo
gushyira mubikorwa imigambi ya Leta;mugihe mububiko bwabyo bifit emunsi ya
miliari 200 z’amadolari($200bn) ibi bihugu bikaba byifuzako OPEC yakora
ibishoboka byose ibiciro bikongera kwiyongera.
Kurubu ibihugu byo muri OPEC bikaba bihangayikishijwe kandi
no kwiyongera kwicukurwa rya Peteroli muri Leta z’Ubumwe z’Amerika (USA) mugihe
yahoze ari isoko rinini rya Peteroli. Naho intambara muri Syria na Iraq ndetse
n’ibikorwa bya Leta ya k’Islam yafashe ibirombe byinshi bya Peteroli kuri ubu
ikaba yinjiza ajyera kuri milliyoni 3 z’amadorali kumunsi kw’isoko
ritemewe(black market) kuko igurisha kugiciro gito cyane.
AFRIKA
Muri Afrika ibihugu byinshi cyane cyane ibyo munsi y’ubutayu
bwa Sahara bifite amahirwe yo kugura ibikomoka kuri Peteroli kugiciro gito. Ibi
bikaba byabifasha mukugabanya ingengo y’imari bitakaza kuri Peteroli bitumiza
hanze. Kubifite ingamba bikaba byashyiraho ibigega byo kubika Peteroli yo
kuzakoresha mugihe kizaza ubwo ibiciro byaba byiyongereye. Ibi bikaba byafasha
kugabanya ibiciro byo gutwara ibintu n’abantu; bikongera amahirwe yo gushora
imari muri aka karere.
Ibindi bihugu by’Afrika nka Nigeria,Algeria,Angola,…bicukura
Peteroli nabyo bikaba bihanganye n’ingaruka zigabanuka ry’ibiciro. Igihugu nka
Nigeria kiri kumwanya wambere mubicukura Peteroli muri Afrika cyagize
iterambere rikomeye mubukungu bwacyo muri iyimyaka ariko buracyashingiye cyane
kuri Peteroli bacukura. Ubucuruzi bwa Peteroli bwiharira agera kuri 80% y’imari
yinjizwa na Guverinoma, bikaba ari 90% yibwyo igihugu cyohereza mu mahanga.
LETA ZUNZE UBUMWE
Z’AMERIKA (USA)
Urugero kw’icukurwa ry’Ibikomoka kuri Peteroli muri Usa
mumpera z’umwaka wa 2015 rwageze kukigero rutari rwarigeze rugeraho mumwaka
mirongo 30 ishize. Icukurwa rya Gas na Peteroli ukuresheje uburyo bushya
bwa “Hydraulic Fracturing cg Fracking” buri mubyateye igabanuka ry’ibiciro bya
Peteroli.
USA yahoze arimwe mu masoko akomeye ya Peteroli icukurwa mu
Burengerazuba bwo Hagati; ariko kurubu icukurwa rya Peteroli nyinshi muri USA
byagabanyije cyane iyo batumiza hanze. Ibikandi bifasha igihugu mukugabanya
imari bashora mubitumizwa hanze ariko bongere umusaruro w’imbere mu
gihugu(GDP). Ibibisobanurako hari amahirwe yo guterimbere k’ubukungu
n’ubwiyongere bwagaciro k’idorali ry’Amerika.
UBURAYI NA ASIYA
Mugihe kurubu Uburayi
burangwa n’ubukungu bucumbagira, icyagabanya ingano y’ imari bashora
mubyo batumiza hanze cyakwakiranwa ibyishimo na Guverinoma nyinshi zo muburayi.
Igabanuka ry’igiciro kingana ni 10% gishobora gutera ubwiyongere
bwa 0.1% kubukungu bw’Uburayi; naho imibereho y’abaturage ikaba
yaterimbere kuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse.
K’Ubushinwa nubwo irigabanuka ry’ibiciro bya Peteroli
bitabuza igabanuka ry’ubwiyongera mu bukungu riri kuranga iki gihugu; bishobora
kuza kukigira igihugu cyambere gitumiza ibikomoka kuri Peteroli mu mahanga kuko
byaba bihendutse.
Ubuyapani busanzwe butumiza hanze ibikomoka kuri Peteroli
bikoreshwa mu gihugu hose. Ariko
Igabanuka ry’ibiciro rifite ingaruka zimvange; ibiciro birihejuru bya
Peteroli byari byarafashije Leta yarabyifashishije murwego rwokuzamura ibiciro
kugirango barengere ubukungu rusange bw’igihugu. Naho igabanuka ry’ibiciro
rishobora gutera igabanuka ry’ibiciro kumasoko n’imibereho myiza y’abanyagihugu
n’igabanuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Ubuhinde nikindi gihugu gitumiza Peteroli
nyinshi aho 75% bitumizwa mu mahanga. Abahanga bavugako irigabanuka
bwakorohereza Ubuhinde mukugabanya imyenda ndetse n’ingengo y’imari yagendaga
kubwasisi bwa Peteroli ho miliyari 2.5 z’amadolari($2.5bn) ku mwaka.
No comments:
Post a Comment