Hari ibintu tubona tukibwirako bihimbwe vuba ndetse tukaba twana kwibeshyako byatekerejwe kubera iterambere mubukungu, muri technology, mubuvuzi cyangwa mubumenyi rusange (science). Nyamara usubiye inyuma mumateka wasanga byaratekerejwe ndetse byarakoreshejwe mu nyaka mirongo cyangwa Magana ishize ahubwo icyo byakorewe kuri ubuu akaba ari nkivugururwa kugirango bijyasne nigihe tujyezemo (updated).
Hari ibyagutungura ndetse
bikagutangaza kuko bigoye kwiyumvishako igitekerezo cyo gushyiraho ikimeze nka
Facebook cyangwa twitter cyaba cyaratekerejwe bwa mbere mumyaka 200 ishize.
Nubwo icyogihe ibintu bimwe bitashoboraga kubaho nkuko biriho none, cyangwa se
nuwari kubivuga akaba yari gufatwa nkuri kurota; iyo twitegereje ibyo bavugaga
tubonako bifite ihuriro ryahafi nibiriho none. Nimri urwo rwego nabateguriye
urutonde rwibintu abanga babonyeko bisa cyane cyangwa bifite ihuriro rya hafi
nibiriho none.
10. IBIGANIRO MBONA NKUBONE BYO KURI TELEVISION (TV REALITY-BASED SHOWS)
Ibiganiro bifatiye kubuzima busanze biri mubigezweho
cyane kandi bigurish akayabo kamafaranga; ibiganiro nka the voice, the voice,
american Idol, Keeping Up with the Kardishians, The Oprah Winfrey Show,…
byaramamaye cyane. Ndetse no mu Rwanda ubwo bwoko bwibiganiro bigezweho nka The
Ramjaane show kuri Lemigo Tv, Cooking Show ya RTV yagaragayemo Knowless na King
James.
Umuhanzi The Game muri "Marrying The Game" show arikumwe n'umugore we |
Kubibonye yakekako ibibiganiro byaba byaratangiye
vuba cyane cyane mukinyejana cya 21 (guhera 2000) aho iterambere
ry’amatelevisiyo ryiyongereye bikabije.
Nyamara ikiganiro nkicyo cyabayeho bwa
mbere mu mateka muntangiriro zinyaka 1970 kuri Televiziyo yitwaga PBS;
cyakoreshejwe numukozi w’amafilmes witwaga Craig Gilbert aho yasuye umuryango
w’umugore witwaga Pat Loud maze akamusabako yo fata amshusho yo mubuzima bwe
murugo busazwe. Ayo mashusho yaje gukundwa cyane maze ahita akoramo ikiganiro
cyitwa An American Family maze mucyumweru cyambere kirebwa nabantu bagera kuri
miliyoni 10.
9. IMBONI Y’INKORANO (Contact lenses)
Imboni zinkorano za kera zari nini, izubu ninke |
Imboni zinkorano zishyirwa kumboni y'umuntu ngo abashe kubona |
Bitandukanye nuko tubyibaza; igitekerezo cyo kuvura
amaso hakoreshejwe ikintu gifata kumboni cyazanywe bwa mbere n’ umuhanga bita
Leonardo Da VINCI w’umutaliyani mu w’I 1508.
Yavugagako ushobora kuvura amaso
igihe washobora kuyagumisha akora ku mazi (in direct contact with water).
byafashe indi myaka 350 kugirango igisa n’imboni gikorwe bwa mbere n’ Umudage
bita F.A Muller muw’ I 1887; gusa zo zari zikozwe mu kirahure kandi zigatwikira
ijisho ryose. Kubera kuremera na kuba nini ntiza tumaga umuntu azigendana
amasaha menshi. Imboni zinkorano iziriho ubu zakozwe n’ umunyamerika Kevin
Tuohy muw’I 1948, zikaba zikoze muri plasitike kandi zifata ku mboni gusa.
8. RESTAURANTS ZIPFUNYIKA IBYO KURYA NO KURYA UJYENDA (Fast Food and Take away Restaurants)
Umuco wo kurya abantu bagenda beshi bakekako ari
ibyavuba ndetseko bituruka kumibereho yavuba yabantu aho akazi gasigaye gatwara
amasaha menshi bigatuma batanabona igihe cyo guteka cyangwa kwicara hasi ngo
bafate ifunguro.
Kuribyo hakiyongeraho ko uburyo bwo kubika ibiribwa(packaging)
bwateye imbere cyane kukigero cyaho ibiribwa bishobora kubikwa igihe kirekire
bitetse kandi ntibyangirike. Ndetse benshi mu Rwanda bakemezako kurya bagenda
ari umuco wavuba uturuka mumahanga utangiye kujyera iwacu vuba; bamwe bati
ninibwo kwamaganwa ariko igitangaje nuko ari ibintu byahozeho yewe nambere
y’ivuka rya Kristu.
Fast Food Restaurant muri Kigali |
Itongo rigaragaza Fast Food Restaurant yambere yivuka rya Kristu |
7. IMBUGA NKORANYAMBAGA (Social Medias)
Imbuga nkoranyambaga si iza vuba aha |
Twitter, Facebook, Skype,
Instagram, Blogger,…nizindi mbuga nkoranya mbaga bifatwa nkatumwe mudushya
twikinyejana cya 21; kandi koko byari bigoranye kujyirango ugire aho wumva
rimwe muri ayo mazina mumyaka cumi nitanu ishize. Ariko nyamara ibikora nkibyo
bikora, nubwo bitakora kimwe nabyo; byabayeho mukinyejana cya 16.
Ahagana mumyaka 1560,
urubyiruko rwo mucyo twakwita Ubuholandi na Sweden batangiye kuzajya batembera
mubice byuburayi byari biteye imbere kurusha iwabo; nko mubu France, Ubudage,
Ubutariyani, Ubwongereza, Turkiya n’ahandi bashakisha ubumenye mumashuri yahoo
yari itaye imbere mu Burayi. Aho bacaga bagiraga udukayi bandikagamo inshuti
nabandi bantu bagiye bamenya bose bitaga Alba
Amicorum muruimi rw’iki Latini cyangwa “Friends Books” mucyongereza.
Munsi yaburi zina riri
muri ako gatabo habaga harimo uko umuzi, aho mwahuriye n’aho abarizwa.
Ndetse
abandi bongeragaho ibiganiro bagiranye nkicyo twakwita “chat” kumbuga
nkoranyambaga za none. Habagaho kandi aba haga akazi abahanzi mubyo gushushanya
bagashushanya amashusho yaburi wese wamenye doreko ibyo gufotora byari
bitarabaho. Ibyo bitugaragarizako n’urubyiruko rwa kera cyane nubwo batari
bafite internet na smartphones bari bafite uburyo basangira ibitekerezo
twagereranya na facebook, Twitter, Instagram, na Whatsapp byanone.
6. KUBAGA INDWARA Z’UBWONKO (Brain Surgery)
Ibisigazwa byabantu byavumbuwe bigaragaza ko kubaga ubwonko byahozeho |
Kubaga ubwonko kuri ubu bikorwa nabahanga baboneka hake kandi bisaba ubushishozi no kwitwararika |
Icyuma cyabugenewe cyacukuraga akobo mu mutwe bavura ubwonko |
Nikubwiyo mpamvu Atari muganga wese cyangwa ivuriro ribonetse ryose ribaga
ubwonko kuko abenda gukorerwa ubwo buvuzi usanga boherejwe mubihugu byateye
imbere mubuvuzi nk’Ubuhinde, Korea Yepfo, Iburayi, Usa nahandi.
Ibi bituruka
kukamaro ntasimbuzwa ubwonko bufitiye umuntu doreko aribwo butegeka imikorere
y’umubiri wose.
Tekinike ya Prepanation yakoreshaga mukubaga ubwonko |
Mu 1997 mu gace kamwe ko mubuFrace havumbuwe ibisigazwa by’umuntu umaze ikigereranyo cy’imyaka 7,000 apfuye kandi bikabonekako yapfuye ari mukigero cy’imyaka 50; yari afite imyenge ibiri ikase neza mu magufwa y’umutwe kandi kumpande ntaho andi magufwa yari yarangiritsi.
Ibi byagaragaje ko
uwabikoze yabikoze abyitondeye ko Atari ubugome cyangwa impanuka. Kandi kuba
atarahitanywe nuku kubagwa bigaragazako kubaga ubwonko nibice bibwegereye byari
byaratangiye mbere y’uko abagwa bityo uwamubaze akaba yari yarabikoze cyangwa
yarigishijwe uko bokorwa nabamubanjirihe.
5. TELEPHONE
Ubusanzwe kuvumburwa kwa telephone byitiriwe Alexander Graham Bell; umunya Amerika ukomoka muri Scotland wakoraga mu kigo cyabafite ubumuga bwo kutumva wamuritse telephone ye mu mwaka w'i 1876.A.G. Bell amurika telephone ye muw'i 1876 |
A.G Bell akoresha telephone ye n'uko yari iteye |
Telephone yambere yavumbuwe muri Peru |
Iyo telephone ikaba
yarashoboraga gutwara amajwi kuri metero 22; yakoreshwaga n’abantu bo munzego
zo hejuru kuko batabaga bifuza guhura narubanda rugufi.
iPhone 5 zimwe muri telephone zigezweho |
4. IMODOKA (Automobiles)
Imodoka zigezweho zitandukanye cyane nizazibanjirije |
Ubumenyi nkubwa Leonardo Da Vinci, Isaac Newton byose byatangaga ibishushanyo nganderwaho mugukora imodoka.
Ikinyamitende cyambere kidakururwa n'inyamaswa cyakozwe na N.J Cugnot |
Mu 1769,Nicolas-Joseph Cugnot yabaye iwanbere mukubaka no gufatikanya ibyuma bitandukanye akora ikinyamitende kitwara bidasabye imbaraga zaamaboko cyangwa amaguru y’umuntu ikaba yarakoreshejwe bwambere ningabo zaba Fransa,ikaba yari igizwe n’amapine ane. Ikaba yari igamije gutwara imizigo kurugamba; ikaba yarashoboraga kugenda ibirometero 5.
Benz Velo imwe mu modoka za mbere zabayeho |
Henry Ford mu modoka ye yambere Ford Quadricycle |
Nyuma y'imyaka mike muw'i 1896; Henry Ford wo muri Amerika yahimbye imodoka ye yambere yitwa Ford Quadricycle; ndetse azagukora nindi muw'i 1898 ari muri Henry Ford Company ariko bitewe nuko imodoka bakoze yari ihenze kandi atumvikana nabo bakoranaga, muw'i 1902 Henry Ford yavuye muri iyo kompanyi ndetse bayihindurira izina bayita Cadillac Automobile Company.
1908 Ford Model T imodoka ya mbere yakozwe na Ford Motor Company |
3. KUDAKINGIZA ABANA (Anti-Vaccination movement)
Bamwe bafata inkingo nkizitandukanye nugushaka kw'Imana |
Ariko si ibintu byi
byaduka kuko kuva unkingo zabaho muriza 1800, zivumbuwe na Edward Jenner
habayeho abantu bazirwanya mu Bwongereza.
Mu 1867, umuryango wiyitwa
Anti-Cumpulsory Vaccination League yashyizweho I London kugirango irwanye
itegeko ryavugagako bitegetswe buri mu byeyi gukingiza umwana we. Nyuma
y’imyaka icumi; mu 1877 umuryango nkuwo waravutse muri Amerika witwa
Anti-Vaccination Society of Amerika. Iyo miryango yakomeje gukoresha imyigaragambyo n'ibinyamakuru kugirango bamaze ibitekerezo byo kudakingiza abana bavugako ari ikimenyetso cy'ibyahanuwe muri Bibiliya. nyamara benshi mubana hirya no hino kwisi ibihumbi by'abana byitabimana bazize indwara zakabaye zaririnzwe iyo inkingo ziba zarafashwe uko bikwiye; cyane cyane mubihugu bikiri inyuma mu majyambere.
Ibinyamakuru byarakoreshejwe mukwamamaza ibyo bitekerezo |
2. UBWATO BUJYENDERA MUNSI Y’INYANJA (Submarines)
Amato yo munsi y'inyanja akoreshwa cyane n'igisirikare |
Ubwato bwa mbere bwa C.V. Drebbel |
Ubwato bwa Bushell bwakoreshejwe mugutega ibiturika ku mato y'Abongereza |
1. IMYANDIKIRE Y’UBUTUMWA BUGUFI IDAKURIKIJE AMATEGEKO Y’URURIMI (Text Messages Slang)
Imyandikire y’ubutumwa
bugufi kurubu iratangaje ndetse hari nabenshi babinamo nko kwica ururimi
cyangwa se ubunebwe cyane cyane murubyiruko aho usanga amagambo menshi
bayahinye, andi inyuguti bazi simbye kubushake, ndete abandi interuro
bazihinduramo inyuguti nkeya kandi ugasanga bose babyumvikanaho.
Kurubu itumanaho ryateye
imbere kuburyo umuntu ashobora kuganira n’abantu barenze batatu icyarimwe
kubutumwa bugufi; ibi bisaba kuba ushobora kubasubiza mugihe gito gishoboka
kuburyo ntawutegereza ko usubiza ubutumwa bwe ngo arambirwe.
Kwandikirana Ubutumwa bugufi bisigaye byiganjemo imyandikire idakurikije amakegeko |
Kohereza
ubutumwa ukoresheje Telegraph byarahendaga cyane muri icyo gihe kandi wagombaga
kwishyura hakurikije umubare w’inyuguti wohereje. Bityo abantu batangira guhina
amagambo ninteruro zimwe nazimwe kugirango bagabanye ikiguzi cyo kohereza
ubutumwa.
Ibi biba akarusho
kubakoresha ururimi rw’Icyongereza aho usanga mubiganiro byabantu kubutumwa
bugufi higanjemo inyuguti zisimbura imvugo zimenyerewe nka:
1. 2moro - Tomorrow
2. 2nite - Tonight
3. BRB - Be Right Back
4. BTW - By The Way -or- Bring The
Wheelchair
5. B4N - Bye For Now
48.
WTF - What The F***
49.
WYWH - Wish You Were Here
50.
XOXO - Hugs and Kisses
Ibyo
nibyo bintu icumi nari nabateguriye twibwirako ari ibyaduka by’itera mbere
ariko ari ibintu byabayeho kera cyane cyangwa byatekerejwe mu nyaka amagana na
magana ishize.
Icyo nifuza
kurangirizaho ni imvugo yo muki Latin igira iti “Nihil Novi Sub Sole” isobanurwa mu cyongereza iti “Nothing New
Under The Sun.” jye nkaba nababaza nti ese koko ‘ntakintu gishya kiri kw’isi?’.
Reka ntegereze ibitekerezo byanyu.
Ahashize haduteganyiriza None N'Ejo hazaza |
No comments:
Post a Comment