Kuwa
29 Nyakanga 2015; nyuma y’imyaka itatu gusa ikigo gikora ibyikoranabuhanga cya
Microsoft gishyize kw’soko uburyo bwo gukoresha mudasobwa(Operating System )
bwa “Windows 8”, bashyize hanze “Windows 10”. Ibi byabaye nyuma y’uko abakiriya
ba Microsoft binubiye bikomeye imikorere ya “”Windows 8” ndetse benshi bakihitiramo gukomeza gukoresha ""yari yayibanjirije.. Ubu buryo bwaje bukurikira ubundi bwinshi
Microsoft yagiye isohora muri iyi myaka mirongo itatu ishize kuva kuwa 20
Ugushyingo 1985, ubwo kunshuro yambere bashyiraga ahagaragara “Windows 1.0”.
Mumyaka
mirongo itatu ishize, Microsoft mu ishami ryayo rya ‘Mcrosoft Windows’; bamaze
gushyira hagaragara uburyo bukoresha mudasobwa(Operating System) bwo mubwoko
bwa Windows bugera burenga mukumyabiri na butanu. Muri ubwo harimo ubwa
menyekanye cyane nka WindowsWindows 2000, Windows XP, Windows Vista, Window 7,…
ndetse bugurishwa akayabo k’ amafaranga kw’isi yose; ari nabyo bituma nyiri
ugushinga Microsoft ariwe Bill Gates akomeza kuza imbere mu bantu bakize
kurusha abandi kw’ isi.
Ariko
wakwibaza ari iyihe mpamvu hatabaho uburyo bumwe cyangwa se kuki iryo
hindagurika rya buri munsi. Impamvu ikubiye kubice bibiri by’ingenzi;
- · Icyambere kigendanye n’iterambere mwikorwa ryaz mudasobwa aho usanga umunsi kumunsi indanda zikora mudasobwa zigenda zitera imbere muri technology bigatera ikorwa ryaza mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye. Kugirango rero mudasobwa zibyazwe umusaruro kurwego rumaramaje (maximimum) bisaba uburyo bwo kuzikoresha(Operating System) nazo zijyanye n’igihe(Update)
- · Icya kabiri ni ihindagurika mubishobora gukoreshwa za mudasobya. Muri ikigihe burigikorwa cyose kw’isi kigenda cyinjizwamo ikoranabuhanga bituma ibikenerwa nabakoresha za mudasobwa bigenda birushaho kuba byinshi kandi bikaba bitandukanye. Mudasobwa nti igikoresho cyo kwandika cyangwa kohererezanya ubutumwa gusa; ubu mudasobwa zikoreshwa mumirimo igize ubukungu bw’isi haba mubwikorezi, mungendo, mubucuruzi, mugucunga umutekano no mwitumanaho riteye imbere rikoresha ibyogajuru…ndetse no mumirimo ya buri munsi nko guhinga, korora, kubaka, guteka n’ibindi.
Ni
muri urwo rwego nifujeko twagereranya ububuryo dukoresha umunsi kumunsi muri
zamudasobwa kugirango buri wese abe
yakwihitiramo bitewe nibyo akunda ndetse nibyo yifuza gukoresha mudasobwa ye.
Turibanda kuburyo butatu buri kugara gara cyane muri zamudasobwa muri ino minsi
aribwo Windows 7, Windows 8 na Windows 10.
1. Igihe cyo Kwatsa Mudasobwa(Boot
time)
Hapimwe igihe mudasobwa ifata kuva kukirango
cya Microsoft kugera aho ushobora gukoresha mudasobwa. Mukugereranya imikorere
hakoreshejwe mudasobwa zimwe, nukuga zifite ibikoresho bifatika(hardwares)
bisa; ndetse nibindi(System Manufacturer, system model, BIOS, Processor,
Memory, DirectX version ) bigenderwaho bareba imikorere ya mubasobwa
bigaragazako ntatandukaniro rinini rigaragara hagati yigihe buri buryo(OS)
bufata ngo butangire(boot) mudasobwa. Ibisubizo by’igerageza byerekanyeko
bitandukamywa n’amasegonda abiri na rimwe nkuko bigaragara kuri icyi
gishushanyo.
Mukwatsa
bigaragara ko Windows 10 itinda ujyereranyije nizindi. Ariko mugihe wari wasize(Hybrid
Sleep= Hibernate+sleep) isinjirije mudasobwa yawe, biroroshye kuza ugahita
ukomeza imirimo yawe muri windows 10 kurusha ahandi hose kuko yo ikanguka
byihuse kurusha Windows 7 na 8 nkuko bigaragara kuri ikigishushanyo cyo hasi.
2. Kwihuta mu mikorere(Application
Performance Rate)
Hakoreshejwe
amwe muma programs yifashishwa umunsi kuwundi. Ibisubizo byaje bitandukanye
nkuko bigaragara kubishushanyo bikurikira:
Muri
Microsoft Excel 2013, window 7 niyo iza imbere mukwihuta hagakurikiraho Windows
10 naho Windows 8 igaheruka. Ariko ikinyuranyo nabwo ntago cyiri hejuru cyane.
Mukujya
kuri internet hakoreshejwe Firefox Browser; byagaragayeko window &ariyo
yitwaye neza kurusha Window 8 na 10 kuko yihuta kukigero cy’ibyigihumbi 933
by’isegonda.
Hakoreshejwe
Chrome Browser mukujya kuri internet,Windows yongeye kuzanikira nkuko icyo
gishushanyo cyo hejuru kibigaragaza; ariko Windows 10 yaje imbere ya Windows 8.
Hakoreshejwe
Microsoft Browser; izi ni internet browsers zizana nama Windows ubwayo nukuvuga
Internet Explorer muri Windows 7 na 8, na Edge Browser muri Windows 10;
bigaragaza ikinyuranyo kinini cyane aho Windows 10 iza imbere yizindi.
Kuri
Adobe Photoshop CC, Windows 10 yongeye kugaragaza integenke ugereranyije niza
yibanjirije arizo Windows 7 na 8, ariko Windows 8 yarushije Window 7 gukora
vuba.
Mugufungura
inyandiko zo mubwoko bwa PDF ukoresheje Adobe Illistrator CC ibisubizo byaje
bingana kuma Operating Systems uko ari atatu.
3. Imikorere y’ububiko buvuye
hanze
Byagaragayeko Windows 10 na Windows 8 bikora kimwe iyo hacometseho Flash Disk(USB Storage) na
SSD
4. Ubufasha bwa Microsoft (Microsoft
Support)
Kuri
buri bwoko bwa Windows bushyashya busohotse Microsoft Windows ishyiraho igihe runaka
yemerera abakiriya bayo ubufasha mu byatekinike. Kuri Windows 7 ubwo bufasha
buzarangirana numwaka wa 2020, Windows 8 buzarangirana numwaka wa 2023 naho
Windows 10 bukaba bugeza mu 2025.
5. Ubwoko bw’imizingo yemera
gusoma (Supported File System)
Windows
za Microsoft zemera gusoma imizingo yo mubwoko bwa FAT12, FAT16,
FAT32,HPFS cyangwa NTFS(iyi niyo yonyine
Operating System ishobora kubikwamo muri mudasobwa). Zemera kandi uburyo bwa
ISO 9660 ari nabwo butuma ushobora gushyira Windows shyashya muri mudasobwa cyangwa
usimbuza isanzwemo. Zisoma kandi inyandiko zo mubwoko bwa UDF buzifasha gusoma
ibiri kuri CDs, DVDs nibindi bwose byo mubwoko bwa Blu-ray.
6. Ubushakiro (Search Engine)
Mubyo
abakiriya ba Microsoft bakunze kwinubirakuri Windows 8 harimo nuburyo bwo
gushaka ibintu bibitse muri mudasobwa kuko bari barabikuye kumurongo utangira
aho byari bimenyerewe muri Windows 7(Start Menu). Muri Windows 10 ubwo buryo babugaruyeho
ariko bashyizeho nuburyo bwisumbuye bwo
gushakisha kuburyo ikibuze kuri mudasobwa ushobora guhita ukibona kuri Internet
bitagusabye gufungura Microsoft Browser. Ibi babijyezeho bakoresheje ubuhanga
bwa Cortana bushobora no gusubiza amajwi yubajije bushakishije kuri internet.
7. Imikoreshereze ya Applications
Applications(Softwares)
nizo zitegeka mudasobwa ibyo igomba gukora. Bitandukanye nibyari bimenyerewe ko
muri Windows 7 na 8, ubu muri windows 10 Softwares zo muri mudasobwa zishobora
gukoreshwa no kuri Telephones na Tablets zifitemo Microsoft Windows nka
Operating System yazo ibi bikaba aribyo bise Universal Apps. Muburyo bise
Mcrosoft’s Continuum ushobora gucomeka Telephone cyangwa Tablets kuri mudasobwa
ukayikoresha ibyo mudasobwa yashoboraga gukora byose.
Mugusoza
nababwirako ubumushobora gukora “UPGRADE” muva muri Windows 7 cyangwa Windows 8
mujya muri Windows 10 ntakiguzi bibasabye. Icyo bisaba nukuba ufite icyo bita
Product Key ya Windows warusangamywe hamwe na mudasobwa ifite ibi bikurikira:
- RAM: 1
gigabyte (GB) for 32-bit or 2GB for 64-bit
- Hard
disk space: 16 GB for 32-bit OS 20GB for 64-bit OS
- Graphics
card: DirectX 9 or later with WDDM 1.0 driver
- Display:
800 x 600
Mugihe hakiri
byinshi twiteguye kungukira muri Windows 10, nkuko twabibonyeko Microsoft
Windows igenda ivugurura ibicuruzwa byayo uko iminsi igenda yiyongera
birikwisoko; twakwitegura ibyiza ejo hazaza. Ariko nimbi wumva ibyo ufite muri
mudasobwa yawe biguhagije , bigendanye nakazi kawe ntampamvu yatuma ufata
umwanya ngo ujye guhindura Windows doreko ari ibintu bifata umwanya kandi
bigasaba umuntu ubisobanukiwe kuko ikosa rito rishobora kwangiza byinshi;
bikaba byakuviramo kubura ibyo wari warabitse kuri mudasobwa cyangwa bikayica
kuburyo bizagusaba andi mafaranga yo kuyikoresha.
No comments:
Post a Comment